Description
- Kuki byabaye ngombwa ko BIBILIYA YERA ivugururwa?
Byabaye ngombwa ko ivugururwa kubera izi mpamvu zikurikira: (a) Imyandikire y’Ikinyarwanda: Mu gihe cyose BIBILIYA YERA yamaze isobanurwa, hagiye habaho ihindagurika ry’imyandikire y’Ikinyarwanda. Urugero: Ubutumwa bune bwasohotse mu icapiro mu 1914 bwari bufite umutwe uvuga ngo “UBUTUMWA BWA IBYAKOZWE NA UMWAMI YESU KIRISITU NKA UKO BURANDITSWE MU URUNYARWANDA.”Mu 1927 Bakosoye agatabo k’ubutumwa bwa Mariko, gasohoka mu icapiro kitwa “INKURU NZIZA UKO YANDITSKWE NA MARIKO”! Isezerano rishya ryo mu 1931 ryutwaga “ISEZERANO RISHYA RY’UMWAMI WACHU N’UMUKIZA YESU KRISTO.” Ndetse no muri 1942, ubwo igitabo cya Daniyeli cyasohokaga mu icapiro, bari banditse ngo “IGITABO CHYA DANIYELI.” Mu 1943 ni ho abasobanuzi ba Bibiliya imyandikire y’izina ry’Igitabo cya YESAYA n’icya YONA n’icya ZEKARIYA n’icya MALAKI, ari na byo bitabo byasohotse mu icapiro uwo mwaka. Imyandikire y’ibyo bitabo, igaragaza ko yaba ari yo yakomejwe kugeza ubwo BIBILIYA YERA yo mu 1957 isohoka mu icapiro, uretse ko mu 1943 bandikaga “ZEKARIYA”, naho muri 1957 bakaba baranditse “ZEKARIA.” Ubu noneho, iyi Bibiliya ivuguruwe yanditswe hakurikijwe imyandikire y’Ikinyarwanda cy’iki gihe; uretse ko hamwe na hamwe twagiye dukoresha akanyerezo hejuru y’inyajwi, kugirango usoma atinde kuri iyo nyajwi ifite akanyerezo, ye kwitiranya iryo jambo n’irindi byandikwa kimwe. Urugero: Isoko n’Isōko; guhindura no guhindūra. Tukaba twiringira ko bizagirira akamaro abasoma Bibiliya bose.
(b) Ikosora: Amakosa twasanze muri BIBILIYA YERA, twarayakosoye.
Urugero: Muri Zaburi 110.1, harabura igice cy’umurongo, none twacyongeyeho. Mu 3 Yohana, umubare w’umurongo wa 15 ntiwari wanditsemo; twawongeyemo. Uretse rero amakosa twakosoye, amagambo yo muri BIBILIYA YERA twarayubahirije, ntitwayahindura, keretse keretse ku myandikire y’ayo magambo. Bityo ijambo Inzovu ryakomeje kuba Inzovu, aho kuba ibihumbi icumi.
(c) Amazia bwite: Muri rusange amazina bwite ntiyahindutse.
Urugero: YESU ryakomeje kuba YESU; EGIPUTA ryakomeje kuba EGIPUTA, n’andi n’andi.
Nyamara kandi byabaye ngombwa kubahiriza imyandikire y’Ikinyarwanda. Urugero: NOA twanditse NOWA, MARIA twanditse MARIYA, bityo bityo.
Muri BIBILIYA YERA yo mu 1957 harimo amazina menshi y’abantu n’ahantu, atanditswe kimwe kandi ari amwe.
Reviews
There are no reviews yet.